The Rwanda Muslims Association team

Ayah by Ayah

Tags

Download Links

The Rwanda Muslims Association team translation for Surah Al-Ahqaf — Ayah 10

46:10
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كَانَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ وَكَفَرۡتُم بِهِۦ وَشَهِدَ شَاهِدٞ مِّنۢ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ عَلَىٰ مِثۡلِهِۦ فَـَٔامَنَ وَٱسۡتَكۡبَرۡتُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ ١٠
Babaze (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) ibaye ituruka kwa Allah mukaba muyihakana; nyamara umwe muri bene Isiraheli1 ahamya ko ari nka yo (ari ukuri nka Tawurati), akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)!” Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
Footnotes
  • [1] Umwe muri bene Isiraheli uvugwa muri uyu murongo ni Abdullahi bun Salaam, Umuyahudi wabaye Umuyisilamu ndetse akaba yari n’umwe mu basangirangendo b’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’umugisha).