The Rwanda Muslims Association team

Ayah by Ayah

Tags

Download Links

The Rwanda Muslims Association team translation for Surah At-Talaq — Ayah 1

65:1
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِذَا طَلَّقۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَطَلِّقُوهُنَّ لِعِدَّتِهِنَّ وَأَحۡصُواْ ٱلۡعِدَّةَۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ رَبَّكُمۡۖ لَا تُخۡرِجُوهُنَّ مِنۢ بُيُوتِهِنَّ وَلَا يَخۡرُجۡنَ إِلَّآ أَن يَأۡتِينَ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖۚ وَتِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۚ وَمَن يَتَعَدَّ حُدُودَ ٱللَّهِ فَقَدۡ ظَلَمَ نَفۡسَهُۥۚ لَا تَدۡرِي لَعَلَّ ٱللَّهَ يُحۡدِثُ بَعۡدَ ذَٰلِكَ أَمۡرٗا ١
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda)1, ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha cy’urukozasoni gifitiwe gihamya (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana).
Footnotes
  • [1] Eda ni igihe cyagenwe n’amategeko ya Isilamu umugore ategereza mbere y’uko atandukana n’umugabo we.